1 Samweli 23:14

Nuko Dawidi aba mu bihome byo mu butayu, aguma mu gihugu cy’imisozi cyo mu butayu bw’i Zifu. Sawuli akajya amugenza uko bukeye, ariko Imana ntiyamutanga mu maboko ye.

Imirongo ikikije uyu

23:13 Nuko Dawidi n’abantu be nka magana atandatu barahaguruka, bava i Keyila bajya aho bashoboye hose. Hanyuma babwira Sawuli ko Dawidi yacitse akava i Keyila, arorera gutabara.

23:14 Nuko Dawidi aba mu bihome byo mu butayu, aguma mu gihugu cy’imisozi cyo mu butayu bw’i Zifu. Sawuli akajya amugenza uko bukeye, ariko Imana ntiyamutanga mu maboko ye.

23:15 Dawidi abonye ko Sawuli yazanywe no gushaka kumwica, yigumira mu ishyamba mu butayu bw’i Zifu.

Ubuhinduzi n’inkomoko