Dawidi ni ko kugisha Uwiteka inama ati “Mbese njye gutera abo Bafilisitiya?” Uwiteka asubiza Dawidi ati “Genda utere Abafilisitiya, ukize ab’i Keyila.”
1 Samweli 23:2
Imirongo ikikije uyu
23:1 Bukeye babwira Dawidi bati “Uzi ko Abafilisitiya barwanye i Keyila, bagasahura ingano ku mbuga zabo?”
23:2 Dawidi ni ko kugisha Uwiteka inama ati “Mbese njye gutera abo Bafilisitiya?” Uwiteka asubiza Dawidi ati “Genda utere Abafilisitiya, ukize ab’i Keyila.”
23:3 Ariko abantu ba Dawidi baramubaza bati “Mbese ubwo tugiriye ubwoba hano i Buyuda, nitugera i Keyila kurwana n’ingabo z’Abafilisitiya, bizacura iki?”