Bukeye haza impuruza kuri Sawuli iravuga iti “Ngwino tebuka, Abafilisitiya baguye igihugu gitumo.”
1 Samweli 23:27
Imirongo ikikije uyu
23:26 Ahageze anyura mu ibanga rimwe ry’umusozi, Dawidi n’abagaragu be na bo banyura mu rindi. Ariko Dawidi arihuta cyane ngo acike abitewe no gutinya Sawuli, kuko Sawuli n’ingabo ze bari batangatanze Dawidi n’abantu be ngo babafate.
23:27 Bukeye haza impuruza kuri Sawuli iravuga iti “Ngwino tebuka, Abafilisitiya baguye igihugu gitumo.”
23:28 Nuko Sawuli arahindukira ntiyaba agikurikiye Dawidi, aherako atera Abafilisitiya. Ni cyo cyatumye aho bahahimba Selahamalekoti.