Nuko Dawidi ahagurukana n’ingabo ze bajya i Keyila barwana n’Abafilisitiya, banyaga inka zabo, babicamo benshi cyane. Uko ni ko Dawidi yakijije abaturage b’i Keyila.
1 Samweli 23:5
Imirongo ikikije uyu
23:4 Nuko Dawidi yongera kugisha Uwiteka inama. Uwiteka aramusubiza ati “Haguruka umanuke ujye i Keyila, kuko nzakugabiza Abafilisitiya.”
23:5 Nuko Dawidi ahagurukana n’ingabo ze bajya i Keyila barwana n’Abafilisitiya, banyaga inka zabo, babicamo benshi cyane. Uko ni ko Dawidi yakijije abaturage b’i Keyila.
23:6 Kandi ubwo Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi i Keyila, yahunganye efodi.