Dawidi aramubaza ati “Ni iki gituma wumvira abantu, bakubwira ngo ‘Dawidi arashaka kukugirira nabi’?
1 Samweli 24:10
Imirongo ikikije uyu
24:9 Hanyuma Dawidi na we arahaguruka ava mu buvumo, ahamagara Sawuli ati “Nyagasani Mwami!” Sawuli akebutse Dawidi arunama yubika amaso, aramuramya.
24:10 Dawidi aramubaza ati “Ni iki gituma wumvira abantu, bakubwira ngo ‘Dawidi arashaka kukugirira nabi’?
24:11 Aho ntiwirebeye ko Uwiteka yari agutanze mu maboko yanjye uyu munsi, ubwo wari uri mu buvumo? Ndetse hariho abambwiye kukwica ariko ndakubabarira, ndavuga nti ‘Sindi burambure ukuboko kwanjye kuri databuja, kuko ari we Uwiteka yimikishije amavuta.’