Kandi data, dore n’ikinyita cy’umwambaro wawe, ndagifite mu ntoki, ubwo nageshe ikinyita cy’umwambaro wawe sinkwice. Nuko umenye kandi urebe ko nta kibi cyangwa ubugome bindiho, kandi sinagucumuyeho nubwo uhigira ubugingo bwanjye kubukuraho.
1 Samweli 24:12
Imirongo ikikije uyu
24:11 Aho ntiwirebeye ko Uwiteka yari agutanze mu maboko yanjye uyu munsi, ubwo wari uri mu buvumo? Ndetse hariho abambwiye kukwica ariko ndakubabarira, ndavuga nti ‘Sindi burambure ukuboko kwanjye kuri databuja, kuko ari we Uwiteka yimikishije amavuta.’
24:12 Kandi data, dore n’ikinyita cy’umwambaro wawe, ndagifite mu ntoki, ubwo nageshe ikinyita cy’umwambaro wawe sinkwice. Nuko umenye kandi urebe ko nta kibi cyangwa ubugome bindiho, kandi sinagucumuyeho nubwo uhigira ubugingo bwanjye kubukuraho.
24:13 Uwiteka abe ari we uducira urubanza twembi, kandi abe ari we wakumpora, ariko ukuboko kwanjye ntikuzagukoraho.