1 Samweli 24:4

Aza atyo agera ku biraro by’intama biri iruhande rw’inzira, kandi hari ubuvumo. Maze Sawuli yinjiramo gutwikīra ibirenge, kandi Dawidi n’abantu be bari mu mwinjiro w’ubwo buvumo.

Imirongo ikikije uyu

24:3 Sawuli aherako ajyana ingabo ibihumbi bitatu zitoranijwe mu Bisirayeli bose, bajya gushaka Dawidi n’abantu be mu bitare by’igandagarizo ry’amasha.

24:4 Aza atyo agera ku biraro by’intama biri iruhande rw’inzira, kandi hari ubuvumo. Maze Sawuli yinjiramo gutwikīra ibirenge, kandi Dawidi n’abantu be bari mu mwinjiro w’ubwo buvumo.

24:5 Maze abantu ba Dawidi baramubwira bati “Uyu ni wo munsi Uwiteka yakubwiraga ati ‘Nzakugabiza umwanzi wawe uzamugenze uko ushaka.’ ” Dawidi arahaguruka agesa ku kinyita cy’umwambaro wa Sawuli bucece.

Ubuhinduzi n’inkomoko