Nuko none Nyagasani, nk’uko Uwiteka ahoraho nawe ukabaho, Uwiteka ni we wakubujije kugibwaho n’urubanza rw’amaraso no kwihorera n’ukwawe kuboko. Icyampa abanzi bawe n’abakwifuriza nabi, Nyagasani, bakaba nka Nabali.
1 Samweli 25:26
Imirongo ikikije uyu
25:25 Ndakwinginze Nyagasani, we kwita kuri icyo kigoryi Nabali. Uko yitwa ni ko ari, izina ni ryo muntu. Nabali ni ryo izina rye kandi ubupfu ni bwo kamere ye. Ariko jyeweho umuja wawe, sindakabona abagaragu bawe watumye Nyagasani.
25:26 Nuko none Nyagasani, nk’uko Uwiteka ahoraho nawe ukabaho, Uwiteka ni we wakubujije kugibwaho n’urubanza rw’amaraso no kwihorera n’ukwawe kuboko. Icyampa abanzi bawe n’abakwifuriza nabi, Nyagasani, bakaba nka Nabali.
25:27 None ngiri ituro ry’umuja wawe ngutuye Nyagasani, rihabwe abagaragu bawe bagukurikira.