Uwo mugabo yitwaga Nabali, n’umugore we yitwaga Abigayili. Uwo mugore yari umunyabwenge kandi w’uburanga, ariko umugabo we yari umunyamwaga w’inkozi y’ibibi, yari uwo mu muryango wa Kalebu.
1 Samweli 25:3
Imirongo ikikije uyu
25:2 Hariho umugabo w’i Mawoni kandi ibintu bye byabaga i Karumeli. Yari umutunzi cyane, yari afite intama ibihumbi bitatu n’ihene igihumbi, icyo gihe yakemurizaga ubwoya bw’intama ze i Karumeli.
25:3 Uwo mugabo yitwaga Nabali, n’umugore we yitwaga Abigayili. Uwo mugore yari umunyabwenge kandi w’uburanga, ariko umugabo we yari umunyamwaga w’inkozi y’ibibi, yari uwo mu muryango wa Kalebu.
25:4 Dawidi akiri mu ishyamba, yumva ko Nabali akemuza ubwoya bw’intama ze.