Nuko Abigayili agira n’ingoga arahaguruka, yinagurira ku ndogobe ari kumwe n’abaja batanu bamukurikiye, akurikira intumwa za Dawidi. Nuko aba muka Dawidi.
1 Samweli 25:42
Imirongo ikikije uyu
25:41 Nuko arabaduka arunama, yikubita imbere yabo aravuga ati “Dore umuja we, ndi uwo koza ibirenge by’abagaragu ba databuja.”
25:42 Nuko Abigayili agira n’ingoga arahaguruka, yinagurira ku ndogobe ari kumwe n’abaja batanu bamukurikiye, akurikira intumwa za Dawidi. Nuko aba muka Dawidi.
25:43 Bukeye Dawidi arongora Ahinowamu w’Umunyayezerēli, bombi baba abagore be.