1 Samweli 26:15

Dawidi abwira Abuneri ati “Mbese nturi intwari? Hari uhwanye nawe muri Isirayeli? Ariko none ni iki cyakubujije kurarira umwami shobuja? Muri mwe haje umuntu wo kwica umwami, kandi ari we shobuja.

Imirongo ikikije uyu

26:14 Nuko Dawidi akomēra abantu hamwe na Abuneri mwene Neri ati “Mbega Abuneri ko udakoma!” Abuneri aramusubiza ati “Uri nde yewe uhamagara umwami?”

26:15 Dawidi abwira Abuneri ati “Mbese nturi intwari? Hari uhwanye nawe muri Isirayeli? Ariko none ni iki cyakubujije kurarira umwami shobuja? Muri mwe haje umuntu wo kwica umwami, kandi ari we shobuja.

26:16 Reka reka ibyo wakoze si byiza. Ndahiye Uwiteka uhoraho, mwari mukwiriye gupfa kuko mutarinze shobuja, Uwiteka yimikishije amavuta. Ngaho nimurebe icumu ry’umwami n’urunywero rw’amazi, aho byari biri ku musego we.”

Ubuhinduzi n’inkomoko