Ati “Mbese databuja agenzereza iki umugaragu we? Nakoze iki? Cyangwa se ni cyaha ki kindiho?
1 Samweli 26:18
Imirongo ikikije uyu
26:17 Sawuli amenya ijwi rya Dawidi arabaza ati “Mbese aho iryo jwi si iryawe, mwana wanjye Dawidi?” Dawidi aramusubiza ati “Ni iryanjye, Nyagasani Mwami.”
26:18 Ati “Mbese databuja agenzereza iki umugaragu we? Nakoze iki? Cyangwa se ni cyaha ki kindiho?
26:19 None ndakwinginze Nyagasani Mwami, umva amagambo y’umugaragu wawe. Niba Uwiteka ari we wakunterereje, niyemere igitambo. Kandi niba ari abantu nibavumirwe imbere y’Uwiteka, kuko ubu banciye ngo ndafatana na gakondo y’Uwiteka, bakavuga ngo ningende nkorere izindi mana.