1 Samweli 27:2

Dawidi aherako ahagurukana n’abantu be magana atandatu bari kumwe, barambuka bajya kwa Akishi mwene Mawoki, umwami w’i Gati.

Imirongo ikikije uyu

27:1 Hanyuma Dawidi yibwira mu mutima we ati “Nta kibuza, hariho umunsi Sawuli azanyica. Nta nama iruta ko ncikira mu gihugu cy’Abafilisitiya, byatuma Sawuli arambirwa kongera kunshakira ku nkiko za Isirayeli zose. Uko ni ko nzamucika nkamukira.”

27:2 Dawidi aherako ahagurukana n’abantu be magana atandatu bari kumwe, barambuka bajya kwa Akishi mwene Mawoki, umwami w’i Gati.

27:3 Dawidi n’abantu be baturana na Akishi i Gati, umuntu wese n’abo mu rugo rwe. Dawidi na we n’abagore be bombi, Ahinowamu Umunyayezerēli na Abigayili w’i Karumeli, wari muka Nabali.

Ubuhinduzi n’inkomoko