Nuko Samweli abaza Sawuli ati “Ni iki gitumye unkubaganira ukarinda kunzamura?” Sawuli aramusubiza ati “Nihebye kuko Abafilisitiya bandwanya, kandi Imana ikaba yarantaye itakigira icyo insubiza, ari mu bahanuzi cyangwa mu nzozi. Ni cyo cyatumye nguhamagara ngo unsobanurire icyo nkwiriye gukora.”
1 Samweli 28:15
Imirongo ikikije uyu
28:14 Sawuli aramubaza ati “Arasa ate?” Na we ati “Ni umusaza uzamutse kandi yiteye igishura.” Sawuli amenya ko ari Samweli, arunama yubika amaso ye aramuramya.
28:15 Nuko Samweli abaza Sawuli ati “Ni iki gitumye unkubaganira ukarinda kunzamura?” Sawuli aramusubiza ati “Nihebye kuko Abafilisitiya bandwanya, kandi Imana ikaba yarantaye itakigira icyo insubiza, ari mu bahanuzi cyangwa mu nzozi. Ni cyo cyatumye nguhamagara ngo unsobanurire icyo nkwiriye gukora.”
28:16 Samweli aravuga ati “Ubimbarije iki, ubwo Uwiteka yakuretse agahinduka umwanzi wawe?