None ndakwinginze, nawe wumvire umuja wawe unyemerere ngufungurire, urye kugira ngo nugenda ubone intege.”
1 Samweli 28:22
Imirongo ikikije uyu
28:21 Hanyuma uwo mugore asanga Sawuli, abona ko yashobewe cyane aramubwira ati “Dore umuja wawe nakumviye mpara amagara, numvira amagambo umbwiye.
28:22 None ndakwinginze, nawe wumvire umuja wawe unyemerere ngufungurire, urye kugira ngo nugenda ubone intege.”
28:23 Aranga ati “Sinshaka kurya.” Ariko abagaragu be n’uwo mugore baramuhata arabumvira, aherako abaduka hasi yicara ku buriri.