1 Samweli 29:2

Abatware b’Abafilisitiya bagenda bajyanye amagana n’ibihumbi, kandi Dawidi n’ingabo ze bazana na Akishi babakurikiye.

Imirongo ikikije uyu

29:1 Abafilisitiya bateraniriza ingabo zabo zose kuri Afeka. Abisirayeli bagerereza i Yezerēli hafi y’isōko yaho.

29:2 Abatware b’Abafilisitiya bagenda bajyanye amagana n’ibihumbi, kandi Dawidi n’ingabo ze bazana na Akishi babakurikiye.

29:3 Maze abatware b’Abafilisitiya baravuga bati “Mbese kandi Abaheburayo barakora iki hano?” Akishi asubiza abatware b’Abafilisitiya ati “Uyu si we Dawidi umugaragu wa Sawuli umwami wa Isirayeli umaranye nanjye iminsi, ndetse n’imyaka? Kandi uhereye igihe yimukiye iwabo akampakwaho, nta cyaha namubonyeho kugeza ubu.”

Ubuhinduzi n’inkomoko