1 Samweli 3:8

Uwiteka ahamagara Samweli ubwa gatatu. Arabaduka asanga Eli ati “Nditabye kuko umpamagaye.” Maze Eli amenya ko ari Uwiteka uhamagaye uwo mwana.

Imirongo ikikije uyu

3:7 Ariko Samweli yari ataramenya Uwiteka, kandi atarahishurirwa n’ijambo rye.

3:8 Uwiteka ahamagara Samweli ubwa gatatu. Arabaduka asanga Eli ati “Nditabye kuko umpamagaye.” Maze Eli amenya ko ari Uwiteka uhamagaye uwo mwana.

3:9 Ni ko kubwira Samweli ati “Genda subira kuryama. Niyongera kuguhamagara umusubize uti ‘Uwiteka, vuga kuko umugaragu wawe nteze amatwi.’ ” Nuko Samweli asubira kuryama aho yari ari.

Ubuhinduzi n’inkomoko