1 Samweli 30:11

Hanyuma basanga Umunyegiputa ku gasozi bamuzanira Dawidi, bamuha umutsima ararya, bamuha n’amazi yo kunywa,

Imirongo ikikije uyu

30:10 Ariko Dawidi n’ingabo ze magana ane barakomeza, izindi magana abiri zirasigara. Zari zirembye bituma zinanirwa kwambuka akagezi Besori.

30:11 Hanyuma basanga Umunyegiputa ku gasozi bamuzanira Dawidi, bamuha umutsima ararya, bamuha n’amazi yo kunywa,

30:12 kandi bamuha n’igice cy’umubumbe w’imbuto z’umutini, n’amaseri abiri y’inzabibu zumye. Amaze kurya asubiza umutima mu nda, kuko yari amaze iminsi itatu n’amajoro atatu atarya atanywa.

Ubuhinduzi n’inkomoko