Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota bagwa hamwe.
1 Samweli 31:5
Imirongo ikikije uyu
31:4 Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza kunsogota bakankoza isoni.” Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane. Ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye, ayishitaho.
31:5 Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota bagwa hamwe.
31:6 Uko ni ko Sawuli yapfuye n’abahungu be batatu, n’umutwaje intwaro n’ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi.