Bukeye bwaho Abafilisitiya baje gucuza intumbi, basanga Sawuli n’abahungu be batatu baraguye ku musozi Gilibowa.
1 Samweli 31:8
Imirongo ikikije uyu
31:7 Maze abandi Bisirayeli bo hakurya y’ikibaya n’abo hakurya ya Yorodani babonye ko Abisirayeli bahunze, kandi ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, basiga imidugudu barahunga Abafilisitiya baraza bayibamo.
31:8 Bukeye bwaho Abafilisitiya baje gucuza intumbi, basanga Sawuli n’abahungu be batatu baraguye ku musozi Gilibowa.
31:9 Bamuca igihanga bamucuza intwaro ze, baherako batuma mu gihugu cy’Abafilisitiya gihereranye na ho, ngo bamamaze iyo nkuru mu rusengero rw’ibigirwamana byabo no mu bantu.