Uwo muvuzi w’amacumu aramusubiza ati “Abisirayeli bahunze Abafilisitiya. Habayeho kurimbuka kw’abantu benshi, abahungu bawe bombi Hofuni na Finehasi bapfuye, kandi isanduku y’Imana yanyazwe.”
1 Samweli 4:17
Imirongo ikikije uyu
4:16 Nuko uwo muntu abwira Eli ati “Ni jye wavuye mu ngabo uyu munsi, nza ikubagahu mvuye mu ntambara.” Aramubaza ati “Byagenze bite mwana wanjye?”
4:17 Uwo muvuzi w’amacumu aramusubiza ati “Abisirayeli bahunze Abafilisitiya. Habayeho kurimbuka kw’abantu benshi, abahungu bawe bombi Hofuni na Finehasi bapfuye, kandi isanduku y’Imana yanyazwe.”
4:18 Amaze kuvuga iby’isanduku y’Imana, Eli ahanuka ku ntebe ye agwa ingazi ku gikingi cy’irembo akuba ijosi, arapfa, kuko yari umusaza kandi yiremereye. Yari amaze imyaka mirongo ine ari umucamanza w’Abisirayeli.