Umukazana we muka Finehasi yari atwite inda nkuru, yenda kubyara. Nuko yumvise izo nkuru yuko isanduku y’Imana yanyazwe kandi ko sebukwe n’umugabo we bapfuye, arapfukama arabyara kuko ibise byamutunguye.
1 Samweli 4:19
Imirongo ikikije uyu
4:18 Amaze kuvuga iby’isanduku y’Imana, Eli ahanuka ku ntebe ye agwa ingazi ku gikingi cy’irembo akuba ijosi, arapfa, kuko yari umusaza kandi yiremereye. Yari amaze imyaka mirongo ine ari umucamanza w’Abisirayeli.
4:19 Umukazana we muka Finehasi yari atwite inda nkuru, yenda kubyara. Nuko yumvise izo nkuru yuko isanduku y’Imana yanyazwe kandi ko sebukwe n’umugabo we bapfuye, arapfukama arabyara kuko ibise byamutunguye.
4:20 Nuko ari bugufi bwo gupfa, abagore bamuhagaze iruhande baramubwira bati “Witinya ubyaye umuhungu.” Ntiyabasubiza, ntiyabyitaho.