Nuko ingabo zigeze mu rugerero, abakuru ba Isirayeli barabazanya bati “Ni iki gitumye Uwiteka atureka tukaneshwa uyu munsi imbere y’Abafilisitiya? Nimuze tujye kwenda isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, tuyikure i Shilo tuyizane aha, kugira ngo nigera muri twe idukize amaboko y’ababisha bacu.”
1 Samweli 4:3
Imirongo ikikije uyu
4:2 Abafilisitiya bateza urugamba kurwanya Abisirayeli, bagisakirana Abisirayeli baneshwa n’Abafilisitiya. Muri iyo ntambara bica abagabo nk’ibihumbi bine mu rugamba rw’ingabo z’Abisirayeli.
4:3 Nuko ingabo zigeze mu rugerero, abakuru ba Isirayeli barabazanya bati “Ni iki gitumye Uwiteka atureka tukaneshwa uyu munsi imbere y’Abafilisitiya? Nimuze tujye kwenda isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, tuyikure i Shilo tuyizane aha, kugira ngo nigera muri twe idukize amaboko y’ababisha bacu.”
4:4 Maze abantu batuma i Shilo, bavanayo isanduku y’isezerano ry’Uwiteka Nyiringabo, wicara hagati y’Abakerubi. Kandi abahungu bombi ba Eli, Hofuni na Finehasi, babaga ku isanduku y’isezerano ry’Imana.