Nuko igare riza rityo no mu murima wa Yosuwa w’i Betishemeshi, rihagarara aho igitare kinini cyari kiri. Baherako bāsa imbaho z’igare, batambiraho izo nka ziba igitambo cyoswa cy’Uwiteka.
1 Samweli 6:14
Imirongo ikikije uyu
6:13 Uwo munsi ab’i Betishemeshi basaruraga ingano mu kibaya, bubuye amaso babona isanduku iradutse bishimira kuyibona.
6:14 Nuko igare riza rityo no mu murima wa Yosuwa w’i Betishemeshi, rihagarara aho igitare kinini cyari kiri. Baherako bāsa imbaho z’igare, batambiraho izo nka ziba igitambo cyoswa cy’Uwiteka.
6:15 Abalewi bakuraho isanduku y’Uwiteka, n’agasanduku kari hamwe na yo karimo ibintu by’izahabu by’umurimbo, babitereka hejuru y’icyo gitare kinini. Nuko uwo munsi ab’i Betishemeshi bahatambirira Uwiteka ibitambo byoswa n’ibindi bitambo.