Hanyuma Uwiteka yica abantu b’i Betishemeshi mirongo irindwi, kuko barungurutse mu isanduku y’Uwiteka, maze abantu barizwa cyane n’uko Uwiteka yabiciye abantu benshi.
1 Samweli 6:19
Imirongo ikikije uyu
6:18 Kandi n’imbeba zacuzwe mu izahabu nk’uko umubare w’indembo zose z’abatware b’Abafilisitiya ungana, indembo zigoswe n’inkike n’ibirorero byo ku misozi, kandi umuhamya wabyo ni igitare kinini bateretseho isanduku y’Uwiteka, kikiriho n’ubu mu kwa Yosuwa w’i Betishemeshi.
6:19 Hanyuma Uwiteka yica abantu b’i Betishemeshi mirongo irindwi, kuko barungurutse mu isanduku y’Uwiteka, maze abantu barizwa cyane n’uko Uwiteka yabiciye abantu benshi.
6:20 Ab’i Betishemeshi baravuga bati “Ni nde ushobora guhagarara imbere y’Uwiteka, iyi Mana yera? Mbese yava muri twe ikajya he?”