Nuko muzicurishirize ibishushanyo by’ibyo bibyimba byanyu, n’ibishushanyo by’imbeba zanyu zanduje igihugu kandi muzubahe Imana y’Abisirayeli, ahari yabakuraho ukuboko kwayo no ku mana zanyu n’igihugu cyanyu.
1 Samweli 6:5
Imirongo ikikije uyu
6:4 Barababaza bati “Mbese twamutura turo ki ry’impongano?” Barabasubiza bati “Muture ibibyimba byacuzwe mu izahabu bitanu, n’imbeba zacuzwe mu izahabu eshanu nk’uko umubare w’abatware b’Abafilisitiya ungana, kuko mwebwe mwese n’abatware banyu mwasangiye icyo cyago.
6:5 Nuko muzicurishirize ibishushanyo by’ibyo bibyimba byanyu, n’ibishushanyo by’imbeba zanyu zanduje igihugu kandi muzubahe Imana y’Abisirayeli, ahari yabakuraho ukuboko kwayo no ku mana zanyu n’igihugu cyanyu.
6:6 None se ni iki gituma mwinangira imitima nk’Abanyegiputa na Farawo ubwo bayinangiraga, imaze gukorera muri bo ibitangaza? Mbese ntibarekuye abo bantu bakigendera?