Aho isanduku igereye i Kiriyatiyeyarimu, hashize igihe kirekire cy’imyaka makumyabiri ab’inzu ya Isirayeli yose bashaka Uwiteka barira.
1 Samweli 7:2
Imirongo ikikije uyu
7:1 Nuko ab’i Kiriyatiyeyarimu baraza benda isanduku y’Uwiteka, bayizamukana umusozi bayishyira mwa Abinadabu, maze bereza umuhungu we Eleyazari kujya arinda isanduku y’Uwiteka.
7:2 Aho isanduku igereye i Kiriyatiyeyarimu, hashize igihe kirekire cy’imyaka makumyabiri ab’inzu ya Isirayeli yose bashaka Uwiteka barira.
7:3 Maze Samweli abwira inzu ya Isirayeli yose ati “Niba mugarukira Uwiteka n’imitima yanyu yose, nimwikuremo imana z’abanyamahanga na Ashitaroti, mutunganirize Uwiteka imitima yanyu abe ari we mukorera musa, na we azabakiza amaboko y’Abafilisitiya.”