Baramubwira bati “Dore uri umusaza kandi abahungu bawe ntibagendana ingeso nk’izawe, none rero utwimikire umwami ajye aducira imanza nk’ayandi mahanga yose.”
1 Samweli 8:5
Imirongo ikikije uyu
8:4 Nuko abakuru ba Isirayeli bose baherako baraterana, basanga Samweli i Rama.
8:5 Baramubwira bati “Dore uri umusaza kandi abahungu bawe ntibagendana ingeso nk’izawe, none rero utwimikire umwami ajye aducira imanza nk’ayandi mahanga yose.”
8:6 Ariko iryo jambo ribabaza Samweli ubwo bavugaga bati “Uduhe umwami wo kujya aducira imanza.” Nuko Samweli abitura Uwiteka.