Nuko Samweli akirabukwa Sawuli, Uwiteka aramubwira ati “Dore nguyu wa muntu nakubwiraga! Uyu ni we uzategeka ubwoko bwanjye.”
1 Samweli 9:17
Imirongo ikikije uyu
9:16 “Ejo nka magingo aya nzakoherereza umugabo uturutse mu gihugu cya Benyamini, uzamwimikishe amavuta abe umwami w’ubwoko bwanjye Isirayeli. Ni we uzakiza ubwoko bwanjye amaboko y’Abafilisitiya, kuko maze kureba abantu banjye kandi gutaka kwabo kwangezeho.”
9:17 Nuko Samweli akirabukwa Sawuli, Uwiteka aramubwira ati “Dore nguyu wa muntu nakubwiraga! Uyu ni we uzategeka ubwoko bwanjye.”
9:18 Nuko Sawuli yegera Samweli mu irembo ry’umudugudu aramubwira ati “Ndakwinginze, nyobora aho inzu ya bamenya iherereye.”