Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari.
1 Yohana 3:2
Imirongo ikikije uyu
3:1 Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye.
3:2 Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari.
3:3 Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye.