Uhereye kera kose ntihigeze kubaho umuntu wabonye Imana, nyamara nidukundana Imana iguma muri twe, urukundo rwayo rugatunganirizwa muri twe rwose.
1 Yohana 4:12
Imirongo ikikije uyu
4:11 Bakundwa, ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana.
4:12 Uhereye kera kose ntihigeze kubaho umuntu wabonye Imana, nyamara nidukundana Imana iguma muri twe, urukundo rwayo rugatunganirizwa muri twe rwose.
4:13 Iki ni cyo kitumenyesha ko tuguma muri yo na yo ikaguma muri twe, ni uko yaduhaye ku Mwuka wayo.