Kuko tutabandikira ibindi keretse ibyo musoma ibyo n’ibyo mwemera, kandi niringiye ko muzabyemera kugeza ku mperuka
2 Abakorinto 1:13
Imirongo ikikije uyu
1:12 Kwishima kwacu ni uku: ni ibyo umutima wacu uhana uhamya yuko ingeso twagiraga mu isi, kandi cyane cyane kuri mwe, ari ukwera no kutaryarya kuva ku Mana no kudakurikiza ubwenge bwa kavukire, ahubwo gukurikiza ubuntu bw’Imana.
1:13 Kuko tutabandikira ibindi keretse ibyo musoma ibyo n’ibyo mwemera, kandi niringiye ko muzabyemera kugeza ku mperuka
1:14 nk’uko mwatwemeyeho igice yuko turi ibyirato byanyu, kandi nk’uko namwe muzaba ibyacu ku munsi w’Umwami wacu Yesu.