Mbese ubwo nashakaga gukora ntyo narahindahinduraga? Cyangwa ibyo ngambirira mbigambirira mu buryo bw’abantu, ngo nikiranye nti “Yee, Yee”, maze ngo nti “Oya, Oya”?
2 Abakorinto 1:17
Imirongo ikikije uyu
1:16 nimbanyuraho njya i Makedoniya, nkagaruka iwanyu mvuye i Makedoniya ngo mumperekeze njye i Yudaya.
1:17 Mbese ubwo nashakaga gukora ntyo narahindahinduraga? Cyangwa ibyo ngambirira mbigambirira mu buryo bw’abantu, ngo nikiranye nti “Yee, Yee”, maze ngo nti “Oya, Oya”?
1:18 Ahubwo nk’uko Imana ari iyo kwizerwa, ni ko n’ijambo tubabwira atari “Yee”, maze kandi ngo “Oya”,