kandi ubwo nari kumwe namwe ngakena sinagize uwo mbera ikirushya, kuko bene Data bavuye i Makedoniya bankenuye. Muri byose nirindaga kutabaremerera, kandi na none nzakomeza kubyirinda.
2 Abakorinto 11:9
Imirongo ikikije uyu
11:8 Nanyaze ayandi matorero, mbaka ibihembo kugira ngo mbone uko ngaburira mwebwe iby’Imana,
11:9 kandi ubwo nari kumwe namwe ngakena sinagize uwo mbera ikirushya, kuko bene Data bavuye i Makedoniya bankenuye. Muri byose nirindaga kutabaremerera, kandi na none nzakomeza kubyirinda.
11:10 Ni ukuri kwa Kristo kuri muri jye, nta wuzambuza kwirata ntyo mu mahugu yo muri Akaya!