2 Abakorinto 12:20

Kuko ntinya yuko ubwo nzaza ahari nzasanga mumeze uko ntashaka, nanjye mugasanga meze uko mudashaka. Kandi ndatinya yuko ahari hazabaho intonganya n’ishyari, n’umujinya no kwirema ibice, no gusebanya no kuneguranira mu byongorerano, no kwihimbariza ubusa no kuvurungana.

Imirongo ikikije uyu

12:19 Uhereye kera mwibwira yuko tubireguraho, ariko imbere y’Imana, Kristo ni we utuvugiramo. Nuko bakundwa, byose tubivugiye kubakomeza.

12:20 Kuko ntinya yuko ubwo nzaza ahari nzasanga mumeze uko ntashaka, nanjye mugasanga meze uko mudashaka. Kandi ndatinya yuko ahari hazabaho intonganya n’ishyari, n’umujinya no kwirema ibice, no gusebanya no kuneguranira mu byongorerano, no kwihimbariza ubusa no kuvurungana.

12:21 Kandi ndatinya yuko ubwo nzaza Imana yanjye izongera kuncisha bugufi muri mwe, nanjye ndirire benshi bacumuye kera, ntibihane ibyonona n’ubusambanyi n’iby’isoni nke bakoze.

Ubuhinduzi n’inkomoko