Nuko ubwo nabandikiraga, ibyanyandikishije si iby’uwagize nabi cyangwa si iby’uwagiriwe nabi, ahubwo ni ukugira ngo umwete mutugirira werekanirwe mu maso y’Imana.
2 Abakorinto 7:12
Imirongo ikikije uyu
7:11 Aho ntimurora ako gahinda ko mu buryo bw’Imana uburyo kabateye umwete mwinshi ungana utyo, ukabatera kwiregura no kurakara no gutinya, n’urukumbuzi n’ishyaka no guhora? Muri byose mwiyerekanye ko muboneye muri ibyo.
7:12 Nuko ubwo nabandikiraga, ibyanyandikishije si iby’uwagize nabi cyangwa si iby’uwagiriwe nabi, ahubwo ni ukugira ngo umwete mutugirira werekanirwe mu maso y’Imana.
7:13 Ni cyo cyatumye duhumurizwa, kandi muri iryo humure twarushijeho kwishimishwa n’ibyishimo bya Tito, kuko umutima we waruhuwe namwe mwese.