2 Abakorinto 9:5

Ni cyo cyatumye nibwira yuko nkwiriye kwinginga bene Data abo kumbanziriza kujya iwanyu, ngo babanze gutunganya iby’ubuntu mwasezeranije kera, bibe byiteguwe nk’iby’ubuntu koko bitameze nk’iby’ubugugu.

Imirongo ikikije uyu

9:4 kuko ntashaka ko twebwe (simvuze mwe) tuzakorwa n’isoni z’ibyo twiringiye, niba Abanyamakedoniya bamwe bazazana nanjye bagasanga mutiteguye.

9:5 Ni cyo cyatumye nibwira yuko nkwiriye kwinginga bene Data abo kumbanziriza kujya iwanyu, ngo babanze gutunganya iby’ubuntu mwasezeranije kera, bibe byiteguwe nk’iby’ubuntu koko bitameze nk’iby’ubugugu.

9:6 Ariko ndavuga ibi ngo “Ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi.”

Ubuhinduzi n’inkomoko