2 Abami 1:10

Eliya asubiza umutware w’ingabo mirongo itanu ati “Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n’ingabo zawe uko ari mirongo itanu.” Ako kanya umuriro uva mu ijuru umutwikana n’ingabo ze mirongo itanu.

Imirongo ikikije uyu

1:9 Umwami aherako amutumaho umutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n’ingabo ze. Arazamuka amusanga aho yari yicaye mu mpinga y’umusozi aramubwira ati “Yewe muntu w’Imana, umwami aradutumye ngo ‘Manuka umwitabe.’ ”

1:10 Eliya asubiza umutware w’ingabo mirongo itanu ati “Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n’ingabo zawe uko ari mirongo itanu.” Ako kanya umuriro uva mu ijuru umutwikana n’ingabo ze mirongo itanu.

1:11 Umwami arongera amutumaho undi mutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n’ingabo ze. Araza aramubwira ati “Yewe muntu w’Imana, umwami aradutumye ngo ‘Manuka vuba umwitabe.’ ”

Ubuhinduzi n’inkomoko