2 Abami 1:16

Aramubwira ati “Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza intumwa kujya kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli wagisha inama? Nuko ntuzabyuka ku gisasiro uryamyeho, uzapfa nta kibuza.”

Imirongo ikikije uyu

1:15 Maze marayika w’Uwiteka abwira Eliya ati “Genda umanukane na we, we kumutinya.” Nuko arahaguruka amanukana na we, asanga umwami.

1:16 Aramubwira ati “Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza intumwa kujya kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli wagisha inama? Nuko ntuzabyuka ku gisasiro uryamyeho, uzapfa nta kibuza.”

1:17 Bukeye aratanga nk’uko ijambo Uwiteka yavugiye muri Eliya ryari riri. Maze mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yoramu mwene Yehoshafati umwami w’Abayuda, Yehoramu yimye ingoma ya Ahaziya kuko nta mwana w’umuhungu yari afite.

Ubuhinduzi n’inkomoko