Aravuga ati “Nuko tujyane, urebe ishyaka ndwanira Uwiteka.” Nuko amujyana mu igare rye.
2 Abami 10:16
Imirongo ikikije uyu
10:15 Avuye aho ahura na Yehonadabu mwene Rekabu aje kumusanganira, aramuramutsa aramubaza ati “Umutima wawe uratunganye nk’uko uwanjye utunganiye uwawe?” Yehonadabu aramusubiza ati “Uratunganye.” Na we ati “Niba utunganye, mpa ukuboko kwawe.” Arakumuha, aherako aramwuriza amushyira mu igare rye.
10:16 Aravuga ati “Nuko tujyane, urebe ishyaka ndwanira Uwiteka.” Nuko amujyana mu igare rye.
10:17 Ageze i Samariya, atsemba abari basigaye bose mu bantu ba Ahabu bari i Samariya, kugeza aho yabarimburiye nk’uko Uwiteka yabwiye Eliya.