Bukeye Yehu ateranya abantu bose, arababwira ati “Ahabu yakoreye Bāli buhoro, ariko Yehu azamukorera cyane.
2 Abami 10:18
Imirongo ikikije uyu
10:17 Ageze i Samariya, atsemba abari basigaye bose mu bantu ba Ahabu bari i Samariya, kugeza aho yabarimburiye nk’uko Uwiteka yabwiye Eliya.
10:18 Bukeye Yehu ateranya abantu bose, arababwira ati “Ahabu yakoreye Bāli buhoro, ariko Yehu azamukorera cyane.
10:19 Nuko nimumpamagarire nonaha abahanuzi ba Bāli bose, n’abamuramyaga bose n’abatambyi be bose. Ntihagire n’umwe ubura kuko nenda gutambira Bāli igitambo gikomeye. Uzabura wese ntazandokoka.” Ariko Yehu yabigenjeje atyo mu buryarya, kugira ngo abone uko yatsemba abaramyaga Bāli.