Maze Yehu aravuga ati “Nimuteranire Bāli guterana kwera.” Barabyamamaza.
2 Abami 10:20
Imirongo ikikije uyu
10:19 Nuko nimumpamagarire nonaha abahanuzi ba Bāli bose, n’abamuramyaga bose n’abatambyi be bose. Ntihagire n’umwe ubura kuko nenda gutambira Bāli igitambo gikomeye. Uzabura wese ntazandokoka.” Ariko Yehu yabigenjeje atyo mu buryarya, kugira ngo abone uko yatsemba abaramyaga Bāli.
10:20 Maze Yehu aravuga ati “Nimuteranire Bāli guterana kwera.” Barabyamamaza.
10:21 Yehu atuma ku Bisirayeli bose. Nuko abaramyaga Bāli bose baraza, ntihagira umuntu n’umwe usigara ataje. Baraza binjira mu ngoro ya Bāli, ingoro ya Bāli iruzura, uhereye mu ruhande rumwe ukageza mu rundi.