Yongera kubandikira urwandiko ubwa kabiri, ngo “Niba muri abanjye mukanyumvira, nimuce ibihanga bya bene shobuja, ejo nk’iki gihe muzabinsangishe i Yezerēli.” Icyo gihe abana b’umwami uko ari mirongo irindwi, bari kumwe n’abakuru b’umurwa babarerega.
2 Abami 10:6
Imirongo ikikije uyu
10:5 Nuko umunyarugo n’umutware w’umurwa n’abakuru n’abareraga abo bana batuma kuri Yehu bati “Turi abagaragu bawe, ibyo udutegeka byose tuzabikora kandi nta muntu wese tuzimika, ahubwo ubigenze uko ushaka.”
10:6 Yongera kubandikira urwandiko ubwa kabiri, ngo “Niba muri abanjye mukanyumvira, nimuce ibihanga bya bene shobuja, ejo nk’iki gihe muzabinsangishe i Yezerēli.” Icyo gihe abana b’umwami uko ari mirongo irindwi, bari kumwe n’abakuru b’umurwa babarerega.
10:7 Urwo rwandiko rubagezeho, bafata abana b’umwami babica uko ari mirongo irindwi, ibihanga byabo babishyira mu nkangara babimwoherereza i Yezerēli.