Maze Yehoyada asohora umwana w’umwami amwambika ikamba ry’ubwami, amuha n’umuhamya. Nuko bamwimikisha amavuta bamugira umwami, maze bakoma mu mashyi baravuga bati “Umwami aragahoraho.”
2 Abami 11:12
Imirongo ikikije uyu
11:11 Nuko abarinzi, umuntu wese afite intwaro ze mu ntoki, bahagarara bakikije umwami uhereye mu ruhande rw’iburyo rw’inzu ukageza ku rw’ibumoso, bugufi bw’icyotero n’inzu.
11:12 Maze Yehoyada asohora umwana w’umwami amwambika ikamba ry’ubwami, amuha n’umuhamya. Nuko bamwimikisha amavuta bamugira umwami, maze bakoma mu mashyi baravuga bati “Umwami aragahoraho.”
11:13 Ataliya yumvise urusaku rw’abarinzi n’abantu, araza asanga abantu mu nzu y’Uwiteka.