Mu mwaka wa karindwi Yehoyada atumira abatware batwara amagana b’Abakariti n’abarinzi, baraza bamusanga mu nzu y’Uwiteka asezerana na bo isezerano, arabarahiza bari mu nzu y’Uwiteka, aherako abereka umwana w’umwami.
2 Abami 11:4
Imirongo ikikije uyu
11:3 Nuko abana na we imyaka itandatu ahishwe mu nzu y’Uwiteka. Ubwo Ataliya ni we wari ku ngoma muri icyo gihugu.
11:4 Mu mwaka wa karindwi Yehoyada atumira abatware batwara amagana b’Abakariti n’abarinzi, baraza bamusanga mu nzu y’Uwiteka asezerana na bo isezerano, arabarahiza bari mu nzu y’Uwiteka, aherako abereka umwana w’umwami.
11:5 Arabategeka ati “Nimwumve uko muzabigenza: abazaza ku isabato gufata igihe, umugabane wanyu wa gatatu uzarinda inzu y’umwami,