Nuko abatambyi bemera ko batazongera kwakira impiya z’abantu, cyangwa kuba ari bo basana ahasenyutse.
2 Abami 12:9
Imirongo ikikije uyu
12:8 Umwami Yowasi ni ko guhamagara Yehoyada umutambyi n’abandi batambyi, arababaza ati “Ni iki cyababujije gusana ahasenyutse ku nzu? Nuko none ntimwongere kwakira impiya z’abo muziranye, ahubwo muzitange kugira ngo basane aho inzu yasenyutse.”
12:9 Nuko abatambyi bemera ko batazongera kwakira impiya z’abantu, cyangwa kuba ari bo basana ahasenyutse.
12:10 Maze umutambyi Yehoyada yenda isanduku atobora umwenge mu gipfundikizo cyayo, ayitereka bugufi bw’icyotero, mu ruhande rw’iburyo aho umuntu yinjirira mu nzu y’Uwiteka. Nuko abatambyi barinda urugi bakajya bashyiramo impiya zose zazanwaga mu nzu y’Uwiteka.