Kandi Yehowasi akiri ku ngoma ye, Elisa afatwa n’indwara, ari yo yamwishe. Yehowasi umwami w’Abisirayeli aramanuka ajya aho ari, aramuririra aravuga ati “Ye baba data we, ko wari amagare n’abanyamafarashi ba Isirayeli!”
2 Abami 13:14
Imirongo ikikije uyu
13:13 Nuko Yehowasi aratanga asanga ba sekuruza, maze Yerobowamu asubira ku ntebe y’ubwami bwe. Yehowasi ahambwa i Samariya hamwe n’abami b’Abisirayeli.
13:14 Kandi Yehowasi akiri ku ngoma ye, Elisa afatwa n’indwara, ari yo yamwishe. Yehowasi umwami w’Abisirayeli aramanuka ajya aho ari, aramuririra aravuga ati “Ye baba data we, ko wari amagare n’abanyamafarashi ba Isirayeli!”
13:15 Elisa aramubwira ati “Enda umuheto n’imyambi.” Nuko arayenda.