Nta muntu Uwiteka yasigiye Yehowahazi, keretse abagabo mirongo itanu bagendera ku mafarashi n’amagare cumi, n’ingabo zigenza inzovu imwe, kuko umwami w’i Siriya yari yabarimbuye akabahindura nk’umurama w’aho bahurira.
2 Abami 13:7
Imirongo ikikije uyu
13:6 Ariko ntibareka ibyaha by’inzu ya Yerobowamu woheje Abisirayeli ngo bacumure, ahubwo bakomeza kubigenderamo. Kandi igishushanyo cya Ashera bakirekera i Samariya.
13:7 Nta muntu Uwiteka yasigiye Yehowahazi, keretse abagabo mirongo itanu bagendera ku mafarashi n’amagare cumi, n’ingabo zigenza inzovu imwe, kuko umwami w’i Siriya yari yabarimbuye akabahindura nk’umurama w’aho bahurira.
13:8 Ariko indi mirimo ya Yehowahazi n’ibyo yakoze byose n’imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?