Maze agarura urugabano rwa Isirayeli, uhereye aharasukirwa i Hamati ukageza ku Nyanja ya Araba, nk’uko Uwiteka Imana ya Isirayeli yavugiye mu mugaragu wayo w’umuhanuzi Yona, mwene Amitayi w’i Gatiheferi.
2 Abami 14:25
Imirongo ikikije uyu
14:24 Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.
14:25 Maze agarura urugabano rwa Isirayeli, uhereye aharasukirwa i Hamati ukageza ku Nyanja ya Araba, nk’uko Uwiteka Imana ya Isirayeli yavugiye mu mugaragu wayo w’umuhanuzi Yona, mwene Amitayi w’i Gatiheferi.
14:26 Kuko Uwiteka yabonye ko umubabaro w’Abisirayeli ari mubi cyane, uhereye ku mbata ukagera ku b’umudendezo, kandi nta n’umwe wasigaye ngo arengere Abisirayeli.