Bukeye ubwami bwe bumaze gukomera, arahōra yica abo bagaragu be bari barishe se, ari umwami.
2 Abami 14:5
Imirongo ikikije uyu
14:4 Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro.
14:5 Bukeye ubwami bwe bumaze gukomera, arahōra yica abo bagaragu be bari barishe se, ari umwami.
14:6 Ariko abana b’abo bicanyi ntiyabica nk’uko byanditswe mu gitabo cy’amategeko ya Mose, uko Uwiteka yategetse ngo “Ba se w’abana ntibakicwe babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se, ngo ahubwo umuntu wese azahōrwe icye cyaha.”